in

Abakinnyi babiri bari bahamagawe mu Amavubi batewe utwatsi kubera ikibazo kitoroshye kiri muri FERWAFA

Abakinnyi babiri bari bahamagawe mu Amavubi batewe utwatsi kubera ikibazo kitoroshye kiri muri FERWAFA

Abakinnyi 2 bakomeye bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bakina hanze y’u Rwanda batewe utwatsi kubera ikibazo kiri muri FERWAFA.

Mu cyumweru gishize ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yahamagarwaga, hari abakinnyi bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda barimo Byiringiro Lague, Manzi Thiery, Mutsinzi Ange Jimmy ndetse na Mugisha Bonheur.

Muri aba bakinnyi bahamagawe hazaza abakinnyi 2 gusa barimo Mutsinzi Ange Jimmy ndetse na Byiringiro Lague abandi ntabwo bazaza. Manzi Thiery ndetse na Mugisha Bonheur ntabwo bazitabira ubu butumire. Amakuru YEGOB twamenye ni uko ngo FERWAFA ndetse na Ministeri ya Siporo babonye ko aba bakinnyi amatike abageza hano mu Rwanda ari menshi bahita bafata umazuro wo kubareka.

Kugeza ubu hakomeje kwibazwa ikibazo cy’amafaranga ari muri FERWAFA ku buryo habura itike yazana abakinnyi babiri baturutse muri Libya. Biravugwa ko abakinnyi barimo Hakim Sahabo, Rafael Yorke ndetse n’abandi bakinnyi bakina ku mugabane w’iburayi bamwe na bamwe basabwe ko baza gukinira Amavubi ariko baranga kubera ikibazo kiri mu ikipe y’igihugu ndetse no muri FERWAFA babonye kitari cyiza.

Aba bakinnyi bahise basimburwa n’abarimo Niyonzima Olivier Sefu, Mitima Issac wari urimo kugarukwaho cyane hibazwa icyo yakoze ngo ntakage ahamagarwa ndetse na Bacca ukinira ikipe ya APR FC.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mbega ubunyamanswa bamwe mu bantu bafite: Umugabo avuye mu modoka akubita inkoni nk’izakabwana umusore wari mu nzira amuhora ko yavugije ihoni undi ntave mu nzira [Video]

Kigali: Umugeni yagendaga mu muhanda n’amaguru y’ambaye agatimba ateruye n’umwana maze ahuye na Aline Gahongayire bimukora ku mutima ahita amutwerera (AMAFOTO na VIDEWO)