Abakinnyi b’abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda ba APR FC ntabwo barimo kumvikana hagati yabo kubera impamvu iteye inkeke
Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo yitegura umukino ifitanye na Gaadiidka FC nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0.
Iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports hatangiye kuvumbukamo ikintu cyo kutumvikana hagati y’abakinnyi b’abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda kubera ko ngo abakinnyi b’abanyampahanga barimo gufatwa neza kurusha abanyarwanda bari basanzwe muri iyi kipe.
Uko bimeze, ubundi abakinnyi b’abanyarwanda bari basanzwe bafashwe neza mu ikipe ya APR FC ariko ubwo abanyamahanga bazanwaga ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye kugaragaza ugufata neza uruhande rumwe Kandi bose ari abakinnyi biyei kipe, buhita bizana umwuka mubi.
Hari n’amakuru avuga ko aba bakinnyi b’abanyamahanga bazanwe muri APR FC ngo basuzugura cyane abakinnyi b’abanyarwanda kubera ko usanga ngo bahabwa ibintu birenze kurusha abanyarwanda bahasanzwe.