in

Abakinnyi ba Rutsiro FC bahise bamburwa Telefone! Agahimbazamusyi ka Rutsiro FC kazaba gakubye inshuro ebyiri ako Rayon Sports izaha abakinnyi nibatsinda

Mbere y’amasaha macye ngo ikipe ya Rutsiro FC icakirane na Rayon Sports, imihigo ku makipe yombi irakomeje aho buri ruhande rwifuza kuzegekana amanota atatu.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, kuri Stade Mpuzamahanga y’i Rubavu (Umuganda) ikipe ya Rutsiro FC izahakirira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC bwambuye Telefone abakinnyi kugira ngo birinde ibibarangaza barusheho gushyira umutima n’imbaraga ku mukino bazacakiranamo na Rayon Sports.

Kugeza ubu ikipe ya Rutsiro FC yashyizeho agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 200 by’Amanyarwanda, mu gihe Rayon Sports yo gutsinda uyu mukino abakinnyi bazahabwa ibihumbi 100, bisobanuye ko ikipe Rutsiro FC izaba ikubye inshuro ebyiri ikipe ya Rayon Sports.

Aya makipe yombi ubwo yahuraga ku munsi wa mbere wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabaye tariki 20 Kanama 2022.

Ikipe ya Rayon Sports iri guhanganira igikombe cya shampiyona kuri ubu ikaba ifite amanota 39 aho iri ku mwanya wa kabiri, mu gihe Rutsiro FC iri guhatanira kutazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri kuri ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunya-Nigeria yahawe urw’amenyo ubwo yakoraga urutonde rw’abakinnyi 10 bakomeye ku isi muri iyi minsi (URUTONDE)

Sharon Jepkosgei Kigen yapfuye arohamye mu kiyaga

Umunyeshuri wa 2 wo muri Kenya yapfiriye muri Australia