in

Abakinnyi ba Rayon Sports basubukuye imyitozo nyuma yo gusoza inshingano mu makipe y’Ibihugu

Nyuma yo gusoza inshingano bari bafite mu makipe y’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi, abakinnyi b’ingenzi ba Rayon Sports basubukuye imyitozo mu rwego rwo kwitegura umukino ukomeye uteganyijwe mu minsi iri imbere. Abo bakinnyi barimo Kevin Muhire, Fitina Omborenga, Aimable Nsabimana, Hadji Iraguha, Abdul Rahman Rukundo ndetse na Aruna Musa Madjaliwa, bakaba barakiniye u Rwanda n’u Burundi mu mikino mpuzamahanga yari imaze iminsi ibera hirya no hino.

 

Aba bakinnyi bongeye kwitabira imyitozo hamwe na bagenzi babo mu rwego rwo kwitegura umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, aho Rayon Sports izahura na Gasogi United tariki ya 21 Nzeri 2024. Ni umukino witezweho ishyaka n’impaka zikomeye, cyane ko Rayon Sports ifite intego yo gushaka amanota atatu idaherutse kuko imikino 2 iheruka yose yayinganyije mu gihe Gasogi United iyoboye urutonde rwagateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda mu mikino 2 imaze gukina yose yarayitsinze.

Rukundo Abdul Haman Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi
Iraguha Hadji na Fiston
Omborenga Fitina

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Jean Fidele Uwayezu yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports asigaje iminsi mike ngo asoze manda ye

APR BBC yihimuye kuri Patriots BBC mu mukino wa kabiri wa kamarampaka