Abakinnyi b’ikipe yo mu bwongereza bahawe amwe mu mazina y’ikinyarwanda bijyanye n’uko ari abafatanyabikorwa ba Visit Rwanda.
Mu mazina mashya abakinnyi ba Arsenal bahawe harimo ’Umuyobozi’ ryahawe Martin Odegaard byemejwe na Fábio, Zinchenko na Soarez.
Bati: “Martin, kuva ejo uzajya witwa ’Umuyobozi’.”
Irindi zina ry’Ikinyarwanda ni ’Intore’. Ni izina ryahawe umunya-Brésil Gabriel Jesus, bijyanye no kuba mu kibuga ari umuntu ukunda guhangana ashaka ibitego Kandi atajya acika intege.
Irindi zina ni ’Intwari’ na ryo ryahawe myugariro Rob Holding, mu gihe umunya-Misiri Mohamed Elneny yahawe akabyiniriro ka ’Munezero’ kuko ari we mukinnyi ukunze guhora yishimye kurusha abandi.
Cedric Soarez we yahawe izina ’Umunyabwenge’ ku mpamvu we na bagenzi be batasobanuye.