Igikombe cy’isi cya 2022 cyirabura uminsi micye ngo gitangire dore ko kizatangira mu kwezi gutaha tariki ya 20 Ugushyingo cyikazabera mu gihugu cya Qatar.
Nubwo ari igikombe cy’isi hari abakinnyi bakomeye ku isi batazagagara muri icyi gikombe cy’isi kubera ko ibihugu byabo bitabashije kubona amahirwe yo kucyitabira.
Uwambere ni Erling Braut Haaland umusore w’ikipe ya Manchester City uyoboye ba rutahizamu ku isi hose gusa igihugu cye cya Noruveje (Norway) ntago cyabonye iticye ijya mu gikombe cy’isi.
Undi ni Mohammad Salah ukinira ikipe ya Liverpool agakinira igihugu cya Egypt (Misiri), iki gihugu nacyo ntabwo cyabonye iticye ijya muri Qatar.
Undi ni Luis Diaz ukina muri Liverpool akanakina mu ikipe y’igihugu ya Colombiya, hakaza na Martin Odegaard ukinira Arsenal akanakinira Norway.
Na David Alaba ukinira ikipe ya Real Madrid, ikipe y’igihugu ya Australia nawe ntabwo azajya muri icyi gikombe cy’isi, abo bose ndetse n’abandi benshi batazagaragara muri icyi gikombe cy’isi.