Abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports barimo Iraguha Hadjii na Bavakure Ndekwe Flex basabiwe guhabwa agahimbazamusyi karenze nyuma y’umukino mwiza bagaragaje kuri Sunrise FC.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 4 ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinze bigoranye cyane ikipe ya Sunrise FC Igitego 1-0 bahita bafata umwanya wa mbere mu gihe Kiyovu Sport itarakina.
Wari umukino mwiza ku mpande zombi cyane ko Ari umukino wari wakaniwe n’abatoza bombi b’aya makipe aribo Haringingo Francis utoza Rayon Sports ndetse na Seninga Innocent utoza Sunrise FC.
Ukurikije aya makipe yombi uko yakinnye wabonaga ko umutoza wa Rayon Sports afite inyota yo gutsindwa kurusha ikipe ya Sunrise FC yageraga imbere yizamu sigire ikintu ikora, wavuga ko nta kazi Ramadhan Kabwili ufatira Rayon Sports yahuye nako muri Uyu mukino.
Muri uyu mukino twabonye gukora cyane ku musore witwa Ndekwe Flex wanatsinze igitego kimwe rukumbi Rayon Sports yabonye kuri uyu mukino ndetse na Iraguha Hadjii watanze umupira wavuyemo iki gitego.
Ntabwo aba basore ari bo bitwaye neza ku ruhande rwa Rayon Sports gusa ahubwo twabonye Paul Were yigaragaza cyane ndetse na Ngendahimana na Mitima Isaac bakinnye neza mu mutima w’ubwugarizi.
Gusa aba basore barimo Hadji na Ndekwe bashimwe cyane na Haringingo Francis banasabirwa agahimbazamusyi karenze n’abafana b’iyi kipe kubera ikintu bitwaye neza kuri uyu mukino wari ukomeye.
Usibye abafana kuba basabiye agahimbazamusyi aba bakinnyi, kuri uyu mukino abafana babashimiye cyane bagaragara babaha amafaranga nkuko basanzwe babikora iyo umukinnyi yabashimishije.