in

Abakinnyi 2 Kiyovu Sports yagenderagaho banze kongera amasezerano kubera ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports yashatse kongerera amasezerano abakinnyi 2 bakomeye baranga kubera ko bifuza kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports cyane.

Hashize igihe ikipe ya Kiyovu Sports yitwara neza cyane hano muri Shampiyona y’u Rwanda, bitewe n’abakinnyi beza iyi kipe ifite nubwo gutwara igikombe byananiranye benshi bibaza icyabuze Kandi ubona ko ari yo kipe ifite abakinnyi beza hano mu Rwanda.

Muri abo bakinnyi bayo beza barimo kugenda basoza amasezerano muri iyi kipe, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buri gushaka kongerera amasezerano Bigirimana Abedi ndetse na Nshimiyimana Ismael Pitchou ariko kugeza ubu ntibagishaka gukinira iyi kipe.

YEGOB twaje gutohoza neza dusanga ikipe ya Rayon Sports yamaze kuganiriza aba bakinnyi 2 bemeranya ko mu mwaka utaha bazaza gukina muri iyi kipe hatagize igihinduka. Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bumaze kumenye ibi nibwo batangiye gushyira imbaraga mu kongerera amasezerano aba bakinnyi ariko bikomeje kugorana.

Ikipe ya Kiyovu Sports igeze ku mwanya wa kabiri n’amanota 47 ikurikiye ikipe ya APR FC ifite amanota 49 ndetse izi kipe zose zikaba zikurikiwe n’ikipe ya Rayon Sports ifite amanota 46.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Frankfurt fans clash with Italian police ahead of Napoli Champions League match – Photos

Rayon Sports yateguye umukino ukomeye uzagaragaramo Uwayezu Jean Fidel akina mu izamu ndetse na Haringingo Francis uzaba ari guca incundura