in

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports kuzamura urwego bikomeje kugorana kugeza naho umutoza akomeje kubasabira kwirukanwa bigishyushye

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports kuzamura urwego bikomeje kugorana kugeza naho umutoza akomeje kubasabira kwirukanwa bigishyushye

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports ku mukino banganyijemo n’ikipe ya Gorilla FC igitego 1-1, ntabwo yigeze yishimira bamwe mu bakinnyi bakinnye uyu mukino ndetse ajya no mu itangazamakuru abavugaho ibintu bitashimishije abakinnyi ba Rayon Sports benshi.

Yamen Zelfani mbere yaho ubwo Rayon Sports nabwo yanganyaga n’ikipe ya Vital’O FC ibitego 2-2, yikomye abakinnyi ndetse ahita akorana inama n’ubuyobozi bwa Rayon Sports abumenyesha abakinnyi yifuza harimo ukina mu kibuga hagati, Myugariro ndetse na rutahizamu.

Uyu mutoza yabwiye ubuyobozi ko Mbirizi Eric bibaye byiza yasezererwa kuko ibyo atanga mu kibuga ngo bihabanye nibyo amwifuzaho. Amakuru YEGOB twamenye ni uko kugeza ubu Mbirizi Eric niwe ushobora gushimirwa akajya gushaka indi kipe. Binavugwa ko umuzamu Simon Tamale ashobora kurekurwa kuki umutoza ntamwishimiye namba.

Ibi byongeye kuzamu ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga n’ikipe ya Police FC yo mu gihugu cya Kenya kuwa gatandatu w’icyumweru gishize 1-0, ubwo habaga umunsi w’Igikundiro wa Rayon Sports.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wamwemera utamwemera ni we nimero ya mbere ku Isi muri ruhago: Lionel Messi amaze gukora ibizatuma Isi ihora imukumbuye

Yashimutiwe mu isabukuru! Rutahizamu wakiniye Mukura VS banganya na Apr Fc yamaze gusinyira indi kipe ikomeye cyane hano mu Rwanda