in

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports b’inkingi ya mwamba bahawe kumara hanze ukwezi badakina

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports bafashaga cyane ikipe ya Rayon Sports baheruka kuvunika bahawe kumara hanze ukwezi kose badakora ku mupira w’amaguru.

Tariki ya 23 Ukwakira 2022, ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona iza no kuwitwaramo neza itsinda ibitego 3-0.

Muri uyu mukino abakinnyi 2 ba Rayon Sports aribo Mbirizi Eric ndetse na Rafael Osaluwe basohotse umukino utarangiye nyuma y’imvune zikomeye bagize kandi zitera abakunzi bayo impungenge zikomeye.

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje bibaza igihe aba bakinnyi bagomba kumara hanze y’ikibuga cyane ko iyo umukinnyi asohotse mu kibuga umukino utarangiye kubera imvune biba Ari ibintu bikomeye cyangwa ari ukugirango imvune itiyongera.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma y’imvune aba bakinnyi bagiriye kuri uyu mukino bagomba kumara hanze y’ikibuga igihe kigera ku byumweru 4 badakora ku mupira.

Ibi ntabwo byakishimirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru cyane cyane abakunzi ba Rayon Sports bitewe nuko bifuza gukomeza kubona intsinzi kandi muri uko kwezi harimo imikino ikomeye igomba guhuramo na Kiyovu Sport ndetse na AS Kigali ndetse n’izindi.

Aba basore basanze abandi 2 barimo Willy Essomba Onana ndetse na Rwatubyaye Abdul bamaranye imvune igihe kinini gusa bo barimo kugaruka usibye ko bitaraza neza ku buryo bakoreshwa mu mikino ya shampiona.

Nubwo Rayon Sports yahuye n’ibi bibazo by’imvune gusa nta mukino ifite muri iyi wikendi bitewe nuko ikipe byari bukine ya Gorilla FC ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 kandi ntabwo bemeye gukomeza imikino ya Shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Abatubuzi biyitirira abakozi ba MTN bahuye n’isomo rikomeye cyane ubwo bageragezaga gutuburira inshuti ya M Irene

Shaddy boo atumiwe mu bubiligi akomeje kwerekana ko ibikorwa bye byivugira