in

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports babanza mu kibuga ntabwo barakina umukino wa Musanze FC kubera ibibazo by’imvune harimo umwe wagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports babanza mu kibuga ntabwo barakina umukino wa Musanze FC kubera ibibazo harimo umwe wagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda kugirango azabe ahari ku mukino na APR FC

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports izaba yambikanye n’ikipe ya Musanze FC ariko ntabwo abakinnyi barimo Joachiam Ojera ndetse na Serumogo Alli bazaba bahari kubera imvune bafite ndetse hakiyongeraho Mvuyekure Emmanuel Mannou ufite ikarita itukura.

Aba bakinnyi ibi bibazo babigiriye ku mukino batsinzemo ikipe ya Etoile DE L’EST ibitego 2-1, aho Joachiam Ojera yakandagiwe naho Serumogo Alli yasoje umukino ariko yagize ikibazo kitamwemerera gukina uyu mukino.

Joachiam Ojera yagiye kwivuriza mu gihugu cya Uganda aho asanzwe yivuriza iyo yagize ikibazo naho Serumogo Alli we ari kuvurizwa hano mu Rwanda. Aba bombi bari gukora ibishoboka byose kugirango umukino wa APR FC bazabe bahari.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni undi Jay Polly waje! Agica ishene yahise asohora indirimbo irimo inkuru mpapo gusa uburyo yayiririmbye yakumbuje abantu Jay Polly

Yatwaye Rayon Sports igikombe! Uwatoje ikipe y’i Nyarugenge agatsinda Rayon buri uko bahuye, ari mu bashaka akazi ko gutoza iyi kipe idafite umutoza mukuru