Abakinnyi 11 Umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani azabanza mu kibuga ku munsi w’ejo dushobora kubonamo impinduka ziteye ubwoba ku ruhande rumwe
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani umaze iminsi atavugwaho rumwe kubera imyitwarire ye itari myiza, abakinnyi akomeje kwerekana azakoresha ku AMAGAJU FC dushobora kubonamo impinduka ziteye ubwoba.
Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kingana n’icyumweru ikora imyitozo yitegura umukino ifitanye n’ikipe Y’AMAGAJU FC ariko abakinnyi Yamen Zelfani arimo gukoresha mu myitozo dushobora kubona hari abakinnyi batazakina harimo Madjaliwa ufite imvune, Youseff utarigaragaza neza ndetse na Mitima Issac wasabwe n’umutoza kuruhutswa.
Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports ishobora kubanza mu kibuga ku munsi wejo ubwo bazaba bakina N’AMAGAJU FC.
Mu izamu: Hategekimana Bonheur
Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Nsabimana Aimable, Mucyo Didier junior, Ganijuru Ellie
Abo hagati: Hertier Luvumbu Nzinga, Ngendahimana Eric, Mvuyekure Emmanuel Mannou
Ba rutahizamu: Mugadam Abakar Mugadam, Charles Bbaale, Joachiam Ojera