Ku munsi wejo ruzambikana hagati ya APR FC na Pyramid FC mu mukino wa ubanza w’ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League.
Ikipe ya Pyramid FC izakina n’ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Rwanda ivuye mu gihugu cya Misiri. Nyuma yo kugera mu Rwanda yahise ikora ibidasanzwe benshi bemeza ko ari nko gukanga abanyarwanda bakunda ikipe ya APR FC. Mu byo yakoze harimo nko kuba iyi kipe icumbitse muri Hotel ikomeye hano mu Rwanda ndetse ifata Bus iyitaka amabara yayo ibintu bidasanzwe hano mu Rwanda.
Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo ikomeye cyane yitegura uyu mukino, umutoza Thierry Froger kimwe mu byo arimo kwigisha abakinnyi be ni uko bagomba gufata ba rutahizamu ba Pyramid FC bayobowe na Fiston Kalala Mayele ukomoka mu gihugu cya DRC.
Uyu mutoza mu minsi yashize yigeze gutungurana tubona ahaye umwanya abakinnyi batabonaga umwanya wo gukina barimo Nshimiyimana Yunusu, Ramadhan ndetse n’abandi. Ubu nabwo yongeye gutungurana mu bakinnyi 11 azabanza mu kibuga.
Nyuma yo kubona ko Pyramid FC ifite ba Rutahizamu bakomeye ndetse barebare Thierry Froger ngo ashobora kuzabanza mu kibuga Nshimiyimana Yunusu kubera igihagararo afite, Buregeya Prince akicara. Nshimiyimana Ismael Pitchou nawe ashobora kuzicazwa mu kibuga hagati hagakina Lwanga na Shaiboub ndetse na Niyibizi Ramadhan.
Abakinnyi 11 umutoza Thierry Froger azakoresha hatagize igihinduka
Mu izamu: Pavel Ndzila
Ba myugariro: Nshimiyimana Yunusu, Charles Bienvenue Bindjeme, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian
Abo hagati: Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shaiboub, Niyibizi Ramadhan
Ba rutahizamu: Apam Assongwe, Victor Mbaoma, Ruboneka Jean Bosco
Icyo dushaka ninsinzi tihakurwaho igisuziguroro