Abakinnyi 11 Amavubi ashobora kuzabanza mu kibuga u Rwanda rukina na Senegal byagorana ko hari icyo bakora
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yahamagawe ku munsi w’ejo biragoye ko 11 bashobora kubanza mu kibuga hari ikintu yakora ngo ibone intsinzi imbere ya Senegal.
Tariki 9 Nzeri 2023, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izambikana n’ikipe ya Senegal mu mukino udafite icyo umaze kuko Amavubi yamaze gutakaza itike yo gukina igikombe cy’Afurika naho Senegal yo yazamutse mu itsinda ari iya mbere.
Abakinnyi b’Amavubi bahamagawe bakomeje kugarukwaho cyane nyuma yo kudahamagara Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Sahabo Hakim, ndetse n’abandi bakinnyi bari hano mu Rwanda barimo Mitima Issac wari umaze iminsi yigaragaza cyane.
Abakinnyi 11 umutoza Gerard Buscher ashobora kuzabanza mu kibuga ubwo bazaba bakina na Senegal
Mu izamu: Ntwari Fiacre
Ba myugariro: Manzi Thiery, Mutsinzi Ange Jimmy, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian
Abo hagati: Ruboneka Jean Bosco, Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur
Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier