Uyu munsi ikipe ya APR FC irakina umukino wayo wa 3 muri Shampiona n’ikipe ya Marine FC idakunze kuyigora cyane.
APR FC ntabwo imaze iminsi yitwara neza uko abakunzi bayo barimo kubyifuza ari nako bamwe bagenda bayivaho bakifanira andi makipe bahanganye hano mu Rwanda.
Amakuru YEGOB yamenye ni uko mu myitozo yanyuma abakinnyi b’iyi kipe bakoze, Adil Mohamed ashobora kuza gukora impinduka zikomeye nyuma yo kwikoma bamwe mu bakinnyi asanzwe abanza mu kibuga ariko bakajya bamutenguha cyane.
Iyi kipe iheruka gukina n’ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1 inarushwa cyane. Nyuma y’uyu mukino Adil yikomye abakinnyi barimo Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Jean Pierre ndetse na Imanishimwe Djabel. Muri aba bakinnyi ntabwo bose ashobora kuza kubabanza mu kibuga.
Abakinnyi 11 Adil Mohamed utoza ikipe ya APR FC araza kubanza mu kibuga.
1. Tuyizere Jean Luc
2. Ndayishimiye Diedonne
3. Ishimwe Christian
4. Niyigena Clement
5. Buregeya Prince
6. Mugisha Bonheur
7. Niyibizi Ramadhan
8. Nshuti Innocent
9. Mugunga Yves
10. Ishimwe Fiston
11. Mugisha Gilbert
Uyu mutoza uyu munsi dushobora kubona akantu ari buze gukora benshi batekerezako agomba gutsinda ibitego byinshi bitewe nuko ashobora kubanzamo abataka 2 kandi bose bashoboye.