in ,

Abakinnyi 10 bavunitse mu buryo busekeje bari gukora ibintu bisekeje bagasaba imikino myinshi kandi ikomeye

Abakinnyi ba ruhago bavunika nabi kandi igihe kinini cyane bamwe bakanasezerera,gusa si ko abakinnyi bose bavunikira mu kibuga, hari abavunika bari mu rugo iwabo bari no gukora ibintu bisanzwe cyane.

Kubera aba ari abakinnyi bakora imyotozo myinshi iyo amaraso adashyushye bavunika ubusa niyo mpamvu babanza kwishyushya mbere yo gukina ngo badapfa kuvunika.

  1. Alan Wright wavunitse ari kugerageza imodoka ye nshya.

Uyu mugabo yakinnye imikino irenga 750 muri Premier League akinira amakipe menshi harimo Aston Villa.Akaba ari umwe mu bakinnyi bagufi bakinnye muri iyi shampiyona.

Uyu mugabo akigura Ferrari yagiye kuyigerageza ariko kubera ubugufi bwe gukanda ku muriro cyangwa Accelerateur y’imodoka kubera kwikwedura ngo ahagere byamuviriyemo ivune yatumye asiba imikino itari mike.

2. Kevin Kyle witwitse ubugabo bwe akamara ukwezi hanze.

Yakinnye ari rutahizamu wa Sunderland,aza kwibaruka muri 2006 ariko biza kurangira uwo mwana atumye asiba ukwezi atajya ku kazi.

Mu gihe yatekeraga amata yo kunywa y’umwana we,uwo mwana yasunitse Jug yarimo amazi ashyushye ahita yiyubika kuri se ari ko yahiye amatako ndetse n’ubugabo bwe.

3. Emerson wihaye kwigira nyezamu ngo akuremo ishoti rya Rivaldo

Emerson,umusore wakiniye amakipe akomeye nka Ac Milan,Real Madrid na Juventus ubwo ikipe ye ya Brazil yiteguraga igikombe cy’Isi cya 2002,mu myitozo yihaye kujya mw’izamu ngo akuremo ishoti rya Rivaldo nibwo yamumanitse urutugu ruratana ari kwikedura ngo akuremo umupira.

Byamuviriyemo gusiba igikombe cy’Isi ari nako yahombye kucyimanika no kwambara umudali.

4.Thibault Courtois yavunitse ari gukina umukino wa BasketBall

Ubwo ikipe ya Chelsea iheruka gukina na Manchester United muri weekend ishize,Thibault Courtois ntago yakinnye uwo mukino yavunitse ari gukina umukino wa Basket bimuviramo kuvunika ku gatsitsino.

Iyo atiha gukina uwo mukino agakina Manchester United,ntago wenda Chelsea yari kuwutsindwa.

5.Santiago Canazares wavunitse amano nyuma yo kumena icupa rikamwikubitaho.

Santiago Canizares yakiniraga ikipe ya Valencia yica agakiza mw’ikipe y’igihugu ya Espanye.

Nyuma yaje kwimenaho icupa ririmo amavuta yo kwisiga nyuma yo kwogosha ubwanwa nuko uturahure tumuvunikiraho ku birenge niko kuvunika Iker Casillas ahita yifatira umwanya we kugeza n’uyu munsi.

6.Robbie Keane wavunitse ari kwikwedura ngo agere kuri telecommande ya televiziyo

Robbie Keane wahoze akinira ikipe ya Liverpool,akarangiriza muri Los Angeles Galaxy yavunitse we ari kwikwedura ngo agere kuri telecommande ngo yirebere televiziyo avunika akanyama ko mw’ivi.

7.Rio Ferdinand nawe yavunitse nyuma yo kureba televiziyo igihe kinini azana ibinya mw’ivi

Umugabo wahoze ukinira Manchester United akitanga n’imbaraga ze zose ariko birangira avunikiye imbere ya televiziyo nyuma yo gutereka akaguru cyane ku meza akarambuye nyuma ahagarutse inyama yo mw’ivi iranga iramutamaza.

8.David Beckham yavunitse nyuma y’uko Ferguson amuteye godiyo ku jisho

Nyuma yo gutsindwa mu mukino wa FA muri 2003, Sir Alex Ferguson n’umujinya mwinshi atera godiyo David Beckham imufata ku jisho atabishaka ari nako uyu musore yahise yisohokera mu Rwambariro uwo mwaka akerekeza muri Real Madrid.

9.Dave Beasant wavunitse akaguru nyuma y’uko isahane imucitse agashaka kuyigaruza akaguru ngo itameneka

Uyu musore wakiniye amakipe nka Chelsea na Newcastle yaje kuvunika ubwo isahane yamucikaga akagira reflexe agashyira ho akaguru agahita avunika akaguru n’amano 2.

10.David Batty wavunitse umukobwa we amunyuze ku kaguru n’igare

Uyu mugabo yaje kuvunika ubwo yaguriraga igare umukobwa we nuuma uyu akamunyura ku kuguru ubwo yari ari gutaha iri gare atuma Se asiba imikinno myinshi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wa Barack Obama yibasiwe n’umugabo washakaga kumurongora ku ngufu

Miss Fanique yavuze ibyo umusore mwiza kuri we yaba yujuje