Abakinnyi b’umupira w’amaguru ni bamwe mu bantu bahembwa agatubutse kuri iy’isi ya Nyagasani , ariko kandi usanga bamwe bahitamo gukoresha amafaranga yabo mu buryo butandukanye ,ku buryo hari abahitamo kuyaryoshyamo n’inkumi ,abandi bagahitamo kugura ama modoka ahenze ,abandi bagahitamo kugura inzu z’agatangaza zihenze.
Niyo mpamvu uyu munsi twahisemo kubabwira urutonde rw’abakinnyi 10 bafite amazu ahenze ,aho aherereye n’agaciro kayo , uru rutonde tukaba turukesha ikinyamakuru sports hub net cyandika ibijyanye na ruhago ,mu nkuru yabo basohoye ku itariki 8 Werurwe 2023 ,ikaba yaranditswe na Kamran Khan:
Turakora urutonde duhereye ku mwanya wa nyuma tujya ku mwanya wa mbere
URUTONDE
10. Kaka (miliyoni 3 z’amadolari ) (Inzu iherereye i Madrid)
9. Andres Iniesta (miliyoni 4.6 z’amadolari) ( Inzu iherereye Barcelona)
8. Mario Balotelli (miliyoni 4.86 z’amadolari) ( inzu iherereye Limido Comasco , mu Butaliyani)
7. Cristiano Ronaldo (miliyoni 6 z’amadolari ) ( inzu iherereye Madrid)
6. JohnTerry ( miliyoni 7 z’amadolari ) ( inzu iherereye Surrey , mu Bwongereza)
5. Frank Lampard (miliyoni 10.5 z’amadolari ) ( Inzu iherereye mu Bwongereza)
4. Wayne Rooney (miliyoni 17.83 z’amadolari ) (Inzu iherereye Cheshire ,mu Bwongereza )
3. David Beckham ( miliyoni 20 z’amadolari) ( Inzu iherereye Backingham Palace)
2. Didier Drogba (miliyoni 21 z’amadolari ) (Inzu iherereye Oxshott ,mu Bwongereza)
1. Lionel Messi ( ntiyigeze avuga neza umubare w’amafaranga y’inzu ya Messi ,gusa avuga ko ihagaze ama miliyoni y’amadolari mesnhi ,ikaba iherereye muri Spain)