in

Abajya gusengera mu butayu n’abatekamitwe bitwaje ijambo ry’Imana bahagurukiwe na RIB ndetse na Polisi

Mu kiganiro Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB hamwe na Polisi y’igihugu byagiranye n’itangaza makuru, haganiriwe ku bibazo bitandukanye mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya umutekano.

Mu byo bavuze ho, harimo n’ikibazo cy’abantu batuburira abandi bitwaje amasengejo ugasanga rimwe na rimwe babajyanye mu butayu inzara ikabicirayo abandi imigezi ikabatwara. Hari n’abagenda bakwirakwiza ibihuha bitwaje Ijambo ry’Imana ugasanga bateye abantu ubwoba.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko mbene aba bantu bagiye guhagurukirwa bakarekera kujya bayobya abantu.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gutera inda akayihakana noneho Yago Pondat yerekanye umukobwa bari mu rukundo

Impinduka zikomeye kuri Shampiyona y’u Rwanda zigize ingaruka kuri APR FC irimo kwitegura kwihimura