in

Abajura baragwira; Yatorotse kuri Polisi asiga yibye amapingu ahita ajya no kuyagurisha

Umujura watorotse abapolisi, akiba n’amapingu akaza kuyaha inshuti ye nyuma ikayagurisha ku bazwi nka “Baban bola”, yafunzwe n’urukiko rwa Adamawa.

Uyu wahamwe n’icyaha uzwi ku izina rya Dalhatu Said, yatawe muri yombi bwa mbere nyuma yo kuregwa kuri polisi ko yafatanyije n’abandi bagizi ba nabi kwiba inkoko eshatu ku ya 22 Nzeri.

Nyuma yo gufungirwa kuri Polisi, uyu musore yasimbutse hejuru y’uruzitiro rw’abapolisi bari i Sangere mu nkengero za Yola aho yari afungiye maze yiba amapingu ayaha inshuti ye, iza no kuyagurisha.

Amaze gutabwa muri yombi akanashyikirizwa inkiko, umucamanza Ibrahim Musa Ulenda wo mu rukiko rwo mu karere ka 4 yahamije ukekwaho icyaha cy’ubujura no gutoroka polisi.

Dalhatu yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe kubera gutoroka amategeko n’indi myaka itatu kubera ubujura ahitamo amande ya 10,000 by’amafaranga akoreshwa muri Nigeriya na N50,000.

Umucamanza yategetse kandi ko uwakatiwe atanga indishyi zingana na N7.000.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakozi 6 mu 8 bakora mu rugo rwa Davido barekuwe mu gihe 2 bari kumwe n’umwana bafunzwe

Menya byinshi kuri rutahizamu mushya byitezwe ko azajyana Amavubi mu gikombe cy’Afurika