Mu gihugu cya Kenya, abagabo babiri bafatanywe imifuka 26 y’urumogi n’ibindi bikoresho by’ikorana buhanga, ndetse bari no kubagira ihene mu rusengero
Ku rusengero rw’itorero rya African B ruherereye mu gace ka Ongata Rongai muri Kijiado ya ruguru niho aba bagabo bafatiwe.
Komiseri wungirije wa Kajaido ya ruguru yatangaje ko ubwo bakoraga umukwabo basanze imifuka 26 y’urumogi mu rusengero ifite agaciro ka Miliyoni esheshatu z’amashilingi ya Kenya ndetse banafite ibindi bikoresho byinshi birimo iby’ikoranabuhanga bari baribye ndetse bari no kubagira ihene mu rusengero nayo bari bibye.
N’ubwo hafashwe abo babiri bonyine, hari abandi bari kumwe nabo, bo babonye inzego z’umutekano bariruka baracika ntibafatwa hasigara babiri bonyine. Nyuma y’ibyo umuyobozi muri ako gace yavuze ko urwo rutagakwiye kwitwa urusengero ahubwo ari indiri y’amabandi.
Umuyobozi wa Kajaido, James Taari yagize ati “Uru si urusengero, ahubwo ni indiri y’amabandi. Abayobozi b’iri dini bazasabwa gusubiza ibibazo runaka. Turakeka ko bajyaga barugurisha mu rubyiruko rwo muri kano gace”.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru byihuse, kugira ngo Polisi isenye udutsiko tw’amabandi aho twaba turi hose.