in

Abahoze bagize itsinda Urban Boyz baciye amarenga

Kuva kuri ‘Tubanenge’, ‘Icyicaro’, ‘Sindi indyarya’ n’izindi zabamenyekanishije bakoreye i Ruhande [Butare] ahahoze ari igicumbi cy’umuziki, kugeza kuri ‘Nta Kibazo’ yo mu 2018 bahuriyemo na Riderman na Bruce Melodie ari nayo indirimbo yabo iheruka guca ibintu; Urban Boyz izahora yibukwa nk’itsinda y’ubukombe.

Umuhanzi Humble Jizzo yaciye amarenga yo kongera kunga Urban Boys iri tsinda ryakanyujijeho.

Abakunzi b’umuziki Nyarwanda by’umwihariko abakundana itsinda rya Urban Boys ryari rigizwe na Nizzo Muhamed , Humble Jizzo na Safi Madiba batangiye kumwenyura nyuma yo kubona ibisa no guca amarenga yo gukorana indirimbo cyangwa se gusubizaho itsinda n’ubwo byo bidahabwa amahirwe menshi.

Mu butumwa bwaherekeje ifoto ari ku rubyiniro ateruye umwana we, yagize ati “Urubanza mfitanye na Microphone rugomba gusubukurwa abatangabuhamya aribo Safi Madiba na Nizzo Kaboss nabo bagomba kuzaba bahari”.

Iyi mvugo yatumye benshi batekereza ko bashobora gukorana indirimbo.

Mu gihe bakiri mu rujijo, Safi Madiba yaje atanga igitekerezo ati “Untera ishema muntu wanjye”.

Humble Jizzo yongeyeho ko uru rubanza nirugenda neza azamusura mu gihugu cya Canada aho Safi Madiba asigaye aba.

Umuziki wa Urban Boys, wanyuraga amatwi ya benshi, uko bambaraga byatumaga benshi babita abanyamujyi, gukora amashusho yashimishaga benshi n’ibindi bitandukanye byatumaga baryoshya uruganda rw’imyidagaduro.

Aba bahanzi batangiriye itsinda mu Mujyi wa Butare ari batanu ariko batatu [Humble Jizzo, Safi na Nizzo Kaboss] baba ari bo baza gushikama bakomezanya urugendo mu muziki mu gihe uwitwa Scott na Rino G bari bamaze gutandukana n’iri tsinda.

Nyuma yo gukomeza izina ryabo mu Mujyi wa Huye, Urban Boys baguriye ibikorwa byabo i Kigali noneho barushaho kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika.

Urban Boyz yakanyujijeho biratinda mu gusimburana mu gutereta inkumi zihagazeho i Kigali n’ibwotamasimbi, ikaryoshya imyidagaduro yo mu Rwanda kuko itasibaga ku mpapuro z’imbere mu bitangazamakuru binyuranye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ateye nk’igisabo: Mu mafoto ateye amabengeza Brenda yerekanye ikibero cye (Amafoto)

Rurangiranwa akaba na myugariro ngenderwaho yambuwe igitambaro cyo kuba kapiteni mu Bwongereza