in

Abahanzi bakomeye ku Isi bibye indirimbo z’Abanyafurika.

Ibyo mu Rwanda bita gushishura, aho umuhanzi cyangwa umu-producer afata indirimbo y’umuhanzi wundi runaka akayigana cyangwa se akaririmbira mu njyana (beat) yayo, ngo siho biba gusa kuko na bamwe mu baririmbyi bakomeye ku isi nabo hari indirimbo zabo zamenyekanye ariko injyana zazo barazibye ku bandi baririmbyi cyane cyane bo muri Afurika.

Shakira vs Group Golden Sounds

Mu mwaka wa 2010 umuririmbyikazi Shakira yasohoye indirimbo isa neza n’indirimbo yitwa Zangalewa yahimbwe mu mwaka w’ 1985 na Group Golden Sounds yo muri Cameroun yari igizwe ahanini n’abarinda Perezida.

Mu mwaka wa 2010 baterefonnye umwe mu bagize iyo group ariwe Ze Bella bamubwira ko Shakira yasohoye indirimbo isa n’iyabo.

Mbere yaho ariko amakuru yaracicikanaga kuri interineti avuga ko iyo ndirimbo Shakira yasohoye “Zaminamina” ari indirimbo izubahiriza igikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010.

Abanyamakuru bakoze ubushakashatsi kugira ngo barebe inkomoko y’iyo ndirimbo baza gusanga koko Shakira yarasubiye mu ndirimbo ya Group Golden Sounds yo muri Cameroun.

Nyuma, Shakira na Sony Music Company yamufashije gusubiramo iyo ndirimbo bagiranye amasezerano n’abagize Group Golden Sounds bumvikana uburyo bazabishyura, hanyuma bemerera Shakira ko iyo ndirimbo Waka Waka (This Time for Africa) yazanajya kuri album ye.

Michael Jackson vs Manu Dibango

Bamwe muri abo bahanzi bakomeye ku isi bibye indirimbo bagenzi babo bo muri Afurika harimo nyakwigendera Michael Jackson uvugwa ko yibye indirimbo ya Manu Dibango wo muri Cameroon.

Mu mwaka w’1972 Manu Dibango yahimbye indirimbo yitwa Soul Makossa, ayihimbiye irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryabereye muri Cameroun icyo gihe. Iyo ndirimbo yaje gukundwa cyane ku isi kubera injyana yayo.

Nyuma y’imyaka 10 iyo ndirimbo ihimbwe, Michael Jackson nawe yahimbye indirimbo ijya gusa na Soul Makossa yitwa Wanna Be Startin’ Somethin’. Manu Dibango wari uri mu Bufaransa icyo gihe yaje kumva Radio maze hacaho indirimbo ijya gusa nk’iye, cyane cyane mu nyikirizo, aho aririmba ngo “Ma ma se, ma ma sa, ma ma coo sa”.

Manu Dibango yahise abaza Jackson ariko we avuga ko ari amagambo yo mu giswayile. Nyuma byaje kugaragara ko Machael Jackson ayo magambo yayibye mu ndirimbo ya Manu Dibango maze ajyanwa mu nkiko; nk’uko bitangazwa n’ikimyamakuru The New Black Magazine.

Mu mwaka wa 2007 kandi Manu Dibango yongeye kurega Michael Jackson ubwo uyu muhanzi yemereraga Rihanna gukoresha ya nyikirizo Michael Jackson yibye mu ndirimbo ya Manu Dibango adasabye uruhushya nyir’ubwite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu ukwiye kunywa amazi mu gitondo ukibyuka.

Video:Umugore yahanganye bikomeye n’umusirikare mu muhanda.