Buri wese akenera kuruhuka kuko ari byiza ku buzima kuko bituma umubiri ukora neza. Abaganga bavuga ko ingano y’uburyo umuntu runaka aruhuka ari yo ngano y’uburyo abaho neza.
Muri uko kuruhuka turi kuvuga, ni ho hava kuryama ukaba waryama n’uburyo bubi. Uruhande uryamira rero ni ingenzi cyane. Abantu benshi bakunda kuryamira uruhande rw’ibumoso. Ese ni bibi ?
Kuko abantu benshi bakunda kuryamira mu ruhande rutababangamiye niyo mpamvu benshi baryamira mu ruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo, mu gihe abandi baryamira ukundi. Bamwe baryama bubitse inda ku buryo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.
Kuryamira umugongo cyangwa kuryama ugaramye ni bibi cyane kuko bituma uhumeka bigoranye cyane bikagorana cyane mu gihe urwaye indwara ya Asthma cyangwa y’uburyamiro. Kuryamira uruhande rw’ubumoso, bishobora kugufasha gutekereza neza gusa kuryamira uruhande rw’iburyo ni bibi cyane.
Buri ruhande rw’ubuzima bwawe rufite ubusobanuro bwaryo ndetse n’ingaruka zaryo ariko imibare igaragaza ko kuryamira uruhande rw’ibumoso ari bibi cyane kuko bigira ingaruka nyinshi.
DORE IBYIZA BYO KURYAMIRA URUHANDE RW’IBUMOSO.
1.Bituma abantu barwara umugongo bakira. Kuryamira ubumoso bituma abantu batekereza neza cyane bikongera iminsi yo kubaho.
2.Ni byiza ku mutima. Iyo uryamiye uruhande rw’ibumoso bituma amaraso atembera neza cyane ku buryo umutima wawe udasabwa gukora cyane.
3.Ku bagore batwite ni byiza kuryamira ukuboko kw’ibumoso. Bituma umunaniro ushira n’amaraso agatembera neza muri nyababyeyi no mu mpyiko.
4.Bituma umutima utera gake kandi neza. Abahanga ‘Gastroenterologists’, bemeza ko kuryamira uruhande rw’ibumoso ari byiza cyane kuko bifasha no mu igogora.