Ubushakashatsi bugaragaza impamvu abagabo benshi bashimishwa no gukora ku mabuno y’abakobwa by’umwihariko abafite amabuno manini.
Mu bushakashatsi bw’i Bilken butangaza ko impamvu zitandukanye bivugwa ko ari zo zitera abagabo benshi gukunda abagore bafite ikibuno kinini, harimo iyo kuba bigaragaza aba bagore neza, kuba abagabo bakunda kubakoraho cyane nko mu gihe cyo guhoberana ndetse hari n’abagabo bavuga ko biborohereza mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Kugira ikibuno kinini ahanini bikunda guturuka ku miterere y’umubiri w’umuntu ku buryo mu buryo bwa siyansi binashobora kuba nk’uruhererekane ugasanga abantu bafitanye isano y’amaraso, bahuriye ku kuba bakunze kurangwa no kugira amabuno manini.
Uretse ibyavuye mu bushakashatsi bw’i Bilkent hari ubundi bushakashatsi bushya bwo muri Kaminuza ya Oxford, bwagaragaje ko abagore b’ikibuno kinini bakunze kuba abahanga kandi imibiri yabo ikagira kwihagararaho ku bijyanye n’indwara z’ibyorezo.
Hari abagore usanga bumva kugira ikibuno kinini ari ibanga ryo gukundwa n’abagabo ku buryo hari n’abafata icyemezo cyo kujya kwibagisha bakongeresha ikibuno batitaye ku zindi ngaruka z’ubuzima bishobora kubagiraho.