in

Abagore n’abakobwa batambara amasutiye n’amakariso, bagiye kuzajya bajyanwa muri gereza

Muri Leta ya Anambra, muri Nigeria, inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko zigiye gutangira gufata abagore bose bazagaragara mu ruhame batambaye isutiye cyangwa umwenda w’imbere.

Iri tangazo ryatangajwe n’umugabo wakoresheje indangururamajwi, asobanurira abaturage ko ari itegeko ryashyizweho na Guverineri wa leta, Chukwuma Soludo. Yongeyeho ko n’abagore bazagaragara bambaye imyenda y’imbere gusa bazafatwa bakajyanwa mu buroko.

Iyi nkuru yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bayishyigikiye, mu gihe abandi bayamaganye bavuga ko iri tegeko rihonyora uburenganzira bw’abantu ku giti cyabo.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafaranga yatumye atajya muri Murera ye! Burya Byiringiro Lague yagiye muri Police FC gushakamo amafaranga

Arsenal yahanishijwe amande ya miliyoni zirenga 65 z’amanyarwanda