in

Abagore gusa: Icyo wakora igihe uyarekura ariko ntaze

Hari abagore batajya bagera ku byishimo byabo bya nyuma kubera ko mu gihe cy’igikorwa cyo kubaka urugo, hari igihe ashaka kurekura amavangingo ariko bikarangira ataje.

Hari ibintu bituma umugore ashaka kurekura amavangingo ariko ntaze.

Icyambere, mu gihe cy’igikorwa cyo kubaka urugo, niba umugore yumva amavangingo agiye kuza, aba asabwa kwirekura umubiri wose ku buryo nta kindi kintu atekereza.

Abahanga mu mibanire ya muntu bagira inama abagore batirekura bihagije ko bakwiye kuzajya bakora umwitozo wa ‘Yoga’ kuko ituma umubiri wisanzura.

Icyakabiri, hari abagore bagira isoni zo kubwira abagabo babo ibanga ryo kuzana amavangingo, mu gihe cyo gutera akabariro, hari aho bigera umugabo ari kwibanda ku gice runaka umugore akumva ariho hagiye gutuma amavangingo aza, gusa umugabo agahita ajya ku kindi gice, bigatuma ya mavangingo ahita ahagaragara.

Niba bigenze gutyo, umugore niwe ufata iyambere akabwira umugabo agakomeza kwibanda hahandi hari gutuma yumva agiye kuza.

Gusa ariko abagore bakwiye kumenya ko atari bose bazana amavangingo, mu gihe ukora igikorwa ukumva uranyuzwe ni icyo cy’ingenzi, iyo utirekuye hari igihe haza inkari aho kuza amavangingo.

Rero umugore wumva ko amavangingo agiye kuza akwiye kwirekura byimbitse ndetse kandi biba byiza kubanza gutegura ahantu mugiye gukorera icyo gikorwa ku buryo hatatuma wifata ngo utanduza nk’amashuka.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abo kwa Kajala ntibikoraho! Wa mukobwa wasangiye umugabo umwe na nyina mu gitanda, yibitseho ingurukabutaka ku myaka ye mike cyane (AMAFOTO)

‘Burya yakowe igitabo gusa’ Umuherwekazi Zari Boss Lady yavuze impamvu ikomeye yatumye bamukwa igitabo cyonyine kandi ari umugore w’ikimero kidasanzwe