Muri iki gihe hari hamaze kumenyekana amakuru menshi agenda agaragaza abagabo aribo bafite imico mibi yo gufata ku ngufu.
Gusa mu gihigu cya Zambia siko bimeze, ho hafashwe abagore batatu bafatiwe mu cyuho barimo gukoresha imibonano mpuzabitsina umugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe barangiza bakabifata amashusho.
Polisi yafunze bano bagore bose bivuye muri video yagiye hanze yagaragazaga bano bagore basambanya uyu mugabo mu isoko rya Mondolo muri iki gihigu cya Zambia.

Umuyobozi wa polisi muri ako gace yatangaje ko umwe mu bagore witwa Chembenya yagumishije video muri terefone ye ubundi akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze bagaheraho batangira iperereza.
Aba bose bahamwe n’icyaha bakatirwa imyaka itari munsi 10.