Abagore batanu bihennye gahunda za Leta zose bagashinga idini ryabo, batawe muri yombi badateye kabiri bakora ibyo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bwataye muri yombi abagore batanu batangije Idini ryitwa ‘ Abadakata hasi’ ritemera gahunda za Leta zirimo kujyana abana ku ishuri, kwishyura mituweli n’izindi nyinshi. Bakaba bagenda bavuga ko imperuka igiye kugera.
Aba baturage batawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatatu.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Bushenyi mu Kagari ka Mukoyoyo mu Murenge wa Rwinkwavu.
Abafashwe bakunze gusengera mu ngo zabo cyangwa bagasengera mu butayu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko aba baturage batawe muri yombi kugira ngo ubuyobozi bubanze bubaganirize bubakuremo iyo myumvire mibi. Yavuze ko nyuma yo kubaganiriza bazarekurwa bagasubira mu ngo zabo.