Mu karere ka Kayonza, abagore biyemeje gusimburana n’abagore mu gukora irondo. Umukuru w’Umudugudu wa Umuremampango, Akagari ka Cyarubare, Umurenge wa Kabare, Mukakimenyi Florence, avuga ko nyuma yo gukemura ikibazo cy’ubujura bwa kumanywa ubu basigaje icy’abagore banywa inzoga bagasinda.
Mukakimenyi avuga ko hashize umwaka batangije irondo ry’amanywa ry’abagore bagamije gukemura ikibazo cy’ubujura bwa kumanywa ndetse n’ibindi bibazo byagaragaraga mu Mudugudu wabo.
Avuga ko ntawe byateye ipfunwe ryo kwicungira umutekano, ahubwo babonye abagabo batarara irondo ry’ijoro ngo banirirwe bazenguruka amasibo.
Yagize Ati “Twajyaga guhinga kuko amasambu yacu aba kure y’Umudugudu twagaruka tugasanga ingufuri baziciye batwaye imyaka, imyambaro ndetse n’amatungo magufi basanze hanze, tubigira ubwenge bwo kwirirwa ducunga umutekano kandi n’abagabo baradushyigikiye.”
Mu bindi bibazo bakemuye harimo iby’abana batiga, isuku ndetse n’amakimbirane mu miryango binyuze mu mugoroba w’ababyeyi.
Irondo ngo ryarafashije cyane kuko nta muntu winjira mu masibo yabo batamuzi kuko abari ku irondo bahita bamubaza iyo ajya n’ikimugenza yajijinganya bagahamagarana bakamufata agashyikirizwa Polisi.