in

Abagerageje guhindura ibyangombwa by’abana batoranyijwe kujya mu irerero rya Bayern Munich ibyabo bikomeje kugana ahabi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo abakekwaho uburiganya mu guhindura imyaka y’abana ngo bemererwe kwiga no gukina muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda.

Hashije iminsi mike RIB ikoze perereza rigaragaza ko umwana witwa Iranzi ari umwe mu bo imyaka yabo yahinduwe. RIB ivuga ko yavutse mu 2009 ariko atanga ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.

Undi ni uwitwa Muberwa Joshua wavutse mu 2007 ariko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011.

Kugira ngo imyaka y’aba bana ihindurwe, byagizwemo uruhare n’uwari umutoza wabo afatanyije n’ushinzwe kubika amakuru mu ikoranabuhanga mu Murenge wa Kinyinya.

Abo bantu babiri bahinduye imyirondoro ya Iranzi n’iya Muberwa, babaha ibyangombwa bigaragaza ko bavutse mu 2011, batawe muri yombi none dosiye yabo yashyikirijwe ubutabera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa barwaniye muri Resitora yo mu mugi rwa gati kugeza umwe amabere bayanitse ku gasi, aho bapfaga umusore [videwo]

Umubyeyi yanze imodoka y’akataraboneka yahawe n’umwana we w’umunyeshuri kuko atazi aho yakuye ayo mafaranga yayiguze