Mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024 habereye impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 18.
Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kasangulu kabereyemo iyi mpanuka, yavuze ko abantu 18 aribo bahasize ubuzima naho abandi 6 bagakomereka bikabije, 15 bagakomereka byoroheje.
Yakomeje avuga ko iyi mpanuka y’ikamyo yatewe n’umuvuduko mwinshi iyo kamyo yari iri kugenderaho, yagera aho igomba guhagarara ikabura feri, bituma igwa mu kibaya cyari kiri aho.
Yatangaje ko kandi abantu bahitanywe n’iyi mpanuka bari bari muri iyo kamyo. Yagize ati “abahitanywe n’impanuka bari bari muri iyo kamyo, gusa yari itwaye imizigo myinshi ndetse n’abantu benshi. Kuri ubu imirambo yajyanywe mu bururhukiro bw’ibitaro bya Kasangulu naho abakomeretse bo bari kwitabwaho mu bitaro”.
Umuvuduko mwinshi ni nyirabayazana w’impanuka nyinshi zikunze kuba muri RDC ndetse n’imihanda mibi, gusa polisi nayo ntihwema gukangurira abaturage kuba bagabanya imivuduko batwariraho kuko ariyo iteza impanuka kenshi.