in

Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange batekerejweho, umujyi wa Kigali wagize icyibazo cyo kubura imodoka amateka

Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange batekerejweho, umujyi wa Kigali wagize icyibazo cyo kubura imodoka amateka.

Guverinoma yashyizeho ingamba z’agateganyo zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasohoye kuri uyu wa kbairi tariki ya 3 Ukwakira 2023, rivuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hafashwe ingamba zitandukanye.

Muri izo ngamba harimo Kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi.

Iyi Minisiteri ivuga kandi hazabaho gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi, kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje.

Ivuga ko hazifashishwa bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari abagenzi benshi mu masaha amwe n’amwe.

Minisiteri y’ibikorwaremezo ivuga kandi ko hagomba gushyirwaho parikingi (Parking), yihariye y’imodoka z’imyanya 7 (inyinshi zisanzwe zitwara abagenzi mu buryo butemewe), abafite imodoka z’imyanya 7 bazizana zikandikwa, zigahabwa ibiziranga zigahabwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi mu buryo bw’agateganyo.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo. Dr. Jimmy Gasore, yabwiye RBA ko habayeho kumvikana kandi hazabaho gukurikirana izi ngamba.

Ati “ Abo nta biciro turi bubashyirireho, ni ubw’umvikane ariko nkuko bigaragara ni ingamba zo kwifashisha,dushobora kugenda duhinduranya, bitewe nuko twamaze kubona ikibazo.Dufite amakipe y’abakozi bacu, muri gare zose za Kigali,bazajya badufasha gukurikirana, kugira ngo turebe niba hari icyahinduka kuri izo ngamba.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo asaba abemeye gutwara abagenzi gukorera ku mugaragaro kandi ntibishyirireho ibiciro.

Iyi Minisiteri ivuga hari gutekerezwa ingamba zizakemura ikibazo mu buryo burambye.

Mu bihe bitandukanye ikibazo cya bisi cyakomeje kugarukwaho aho bamwe bavugaga ko bamara umwanya munini ku murongo bategereje bisi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abatekamutwe bakoresheje umunyamakuru wa RBA Mugaragu David bacucura abantu udufaranga twabo

Yiga muri P6 i Remera yazanye imbunda ku ishuri! Amakuru mashya kuri Kazungu Denis wakuze adashobotse yaramara gukura akamara abantu