Abagenzi batega imodoka rusange zitwa Matuta, twagereranya nazimwe mu Rwanda bita Twegerane. barataka kuribwa n’ibiheri bitewe nuko izo modoka zishashe bikabije.
Abagenzi batega imodoka zijya mu bice bitandukanye by’umujyi wa Nairobi, basabye ikigo gishinzwe Transport kitwa NTSA, ko bakura izo modoka mu muhanda kuko zishaje cyane kuburyo zirimo ibiheri bigenda bibarya by’umwihariko abagenda ingendo zijya mu byaro.
Umwe mu bagenzi yagize ati” Iki kibazo kimaze iminsi twagiye tunakigaragaza mu bitangazamakuru ko ziriya modoka zirimo ibiheri bigenda biturya ariko kugeza nubu ntabwo igisubizo cyacu kirabonerwa umuti”.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kenya Institute for Public Policy Research Analysis., bwerekanye ko abaturage 58% byabatuye muri Nairobi bakoresha imodoka zitwara abagenzi rusange mu kazi kabo kaburi munsi.