Abaganga bibagiriwe urwembe babagisha mu nda y’umurwayi none abaryayi bagiye kubashiraho.
Nigeria haravugwa inkuru y’uburangare bw’abaganga babaga abarwayi bakibagirirwa ibikoresho babagisha mu nda.
Ubundi abaganga ni abantu baba bagomba kwigengeserera mu gihe bari kubaga umuntu ndetse bakagenzura bakamenya neza niba ntakintu cyamawangiza kimusigayeho, gusa aba baganga bo muri Nigeria bo barashinjwa kwibagirirwa ibikoresho mu nda z’abarwayi.
Umugabo witwa Abbdul yagize ati ” natakaje bene wacu benshi kubera uburangare bw’abaganga, kandi abo natakaje bose ni ababaga babazwe. Abaganga bafite imico mibi yo kutita ku baryayi no kudashyira umutima ku byo bakora, ndetse ibi byose biterwa nuko nta gihano kijya gifatirwa ababikoze, kuri ubu umuntu asigaye arwara agahitamo kwigumira mu rugo kuko aba abona kwa muganga najyayo ibibazo biraza kwiyongera.”
Ibi byagarutswe nyuma yuko hari amakuru avuga ko hari umubyeyi wagiye kubyara, akabyara abazwe, nyuma agataha yagera mu rugo agakomeza kugubwa nabi. Ubwo yasubiraga kwa muganga byabaye ngombwa ko bongera kureba mu nda, barebye basanzemo urwembwe abaganga bakoresha babaga.
Biravugwa ko uyu mubyeyi arembye cyane ndetse ko bishobora no kumuviramo kanseri.