Hari ibintu abagore bakora cyangwa bavuga ku bagabo babo bikarangira abagabo babo batangiye kubanga gake gake. Ibyo bintu twabigukusanyirije muri iyi nkuru.
Gukunda ibintu
Abagabo banga umugore ukunda ibintu bikaba akarusho iyo bigeze ku mafaranga, imyambaro, inkweto, ibirungo by’ubwiza ndetse n’ibindi.
Ubunebwe
Ntibakunda umugore w’umunebwe, umwe umugabo ajya mu kazi agasigara muri filime cyangwa ujya mu gakungu n’abandi bagore bagenzi be, bagiye kuvuga amagambo.
Abagore bose ndabazi
Mugore, ntukabwire umugabo wawe gutyo kuko hari igihe ibivuga nta kimenyetso ahubwo ari ugufuha gusa, niba ufite ikimenyetso bitware gake ubimubaze witonze.