Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Nyaruguru, ntibanyurwa no gushaka umugore umwe aho usanga batunga abarenze umwe, ahanini biyumvisha ko bafite imirima babatungisha bityo bigateza ibibazo mu miryango harimo n’amakimbirane.
Abagore baganiriye na isango tv, bavuga ko guharika muri aka karere by’umwihariko imirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe ngo byabaye ingeso, bityo bakaba basaba ubuyobozi ko babatabara.
Ni imirenge irimo uwa Kivu, Nyabimata, na Ruheru, aho aba bagore bemeza ko guharikwa byabaye icyitarusange bityo bakabona ko bidahagurukiwe umuryango uzahatesekera, by’umwihariko abana kuko usanga ngo iyo badahuje ababyeyi bombi bamwe bitabwaho abandi bagatereranwa.
Umwe yagize ati “ubuharike burahari, abana bagiye babyarira iwabo ahanini ntabwo ziriya nda bagiye baziterwa n’abasore bagiye baziterwa n’abagabo bubatse”.
Dr. Murwanashyaka Emmanuel, ni Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru. Avuga ko igihe umugabo yahisemo kugira abagore babiri akwiye guhitamo uwo basezerana imbere y’amategeko, ikindi kandi hakabaho ubukangurambaga mu kwirinda amakimbirane.