Akazi ko koza mu mutwe abantu bamaze kwiyogoshesha muri Salons de Coiffure zitandukanye, ni kamwe mu gatunze abatari bake mu Rwanda.
Nkuko byatangajwe numwe mu banyamakuru bakorera ikinyamakuru Kigali Today, Anne Niwemwiza, ngo hari agababo bahohoterwa igihe bari kozwa mu mutwe n’abakobwa muri Salon de coiffure. avugako mugihe cyo kozwa mu mutwe hari abakobwa barengera bagakorakora abagabo kuburyo bibangamira abagabo bamwe na bamwe.
Gusa akomeza avugako hari n’abakobwa bahohoterwa bakora uyu mwuga, aho hari abagabo batangira gukorakora abakobwa igihe bari kozwa mu mutwe.
Aho bogoshera imisatsi haravugwa ihohoterwa mu gihe cyo kumesa mu mutwe. Abakobwa bahohotera abagabo, ariko n'abagabo nabo bahohotera abakobwa. Ubundi kuki mwogoshera ahabona kumesa mu mutwe bigakorerwa mu mbere?? @RwandaGender & @RwandaTrade nta cyakorwa buriya? #UbyumvaUte ?
— NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) December 1, 2021