Ubushakashatsi bwasohowe muri The Journal of Sexual Medicine bukorewe muri kaminuza ya Southern Califonia ,bwagaragaje ko abagabo bakoresha ibinini byongera ubushake (viagra) mu gihe cyo gutera akabariro bagira ibyago bicye byo gupfa ,ku kigero cya 25%.
The New York Post ivuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo ibihumbi 70.000 bari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko bagaragaje ibimenyetso byo kugorwa no gutera akabariro hagati y’umwaka wa 2006 na 2020 bagakoresha iyo miti yongera ubushake.
Ngo ubu bushakashatsi bwagagaraje ko abagabo bakoresheje iyi miti bagiraga ibyago bicye byo gufatwa n’indwara cyangwa kwicwa n’umutima ku kigero cya 40 % , ngo ndetse uretse kuba mu bakoreweho ubushakashatsi barasanze ibyago byabo byo kwicwa n’umtima ari bicye ,banavuga ko n’ibyago byo gupfa vuba bigabanuka.
Banongeraho ko n’abantu bakunze kugira ibibazo by’imiyoboro ijyana amaraso mu mutima ,iyo bakoresheje viagra bashobora kuba igihe kirekire kandi ibyago byo gufatwa n’umutima n’ubundi bikaba bicye.
Nonese ko harahonabonye bavugako ataribyiza kubikoresha ngo bitera guhuma kuribwa umutwe cnee nibindi byinshi
Bit muraho tubwire ibindi inkuru yawe ni nziza