Mu minsi ya guma mu rugo haba ibidasanzwe n’ibitamenyerewe cyane cyane mu ngo. Mu bintu bidasanzwe akenshi biba ukunze gusanga hari abakora imirimo batari basanzwe bakora bakimenyereza ibyo batari basanzwe bazi n’ibindi.
Hari ibikorwa byagiye bivugwa cyane ko byagacishijeho mu gihe cya guma mu rugo, bimwe mu byo twavuga ni nk’uko ngo abagabo batandukanye basubiye ku gikoma mu gihe batagiherukaga ndetse na bamwe batigeraga banakinywa kubera kubyuka bahita bajya mu kazi.
Ikindi gikorwa cyakorwagwa muri guma mu rugo zabanje ni ibijyanye n’imikino ibera hifashishijwe iyakure aho abantu batandukanye bahanaga udukino two gukina ndetse bakiha n’uduhigo dutandukanye muri iyo mikino uhiguye neza agahembwa bitewe n’ubwumvikane bwabayeho.
Muri guma mu rugo kandi abantu bakunze gufata umwanya uhagije bakareba ama filimes. Nkuko tubikesha BBC, urubuga rwa Netflix rwabonye umubare w’abantu bashya basaga miliyoni 16 biyandikishije kuri uru rubuga ibi bikaba bigaragaza neza ko urubuga rwa Netflix ruri mu byakoreshejwe cyane muri guma mu rugo zabanje.