Abagabo babiri, Rashid Gedel w’imyaka 25 na Samuel Dodsworth w’imyaka 43, bagejejwe imbere y’urukiko rwa Leeds Magistrates ku wa Mbere, bakurikiranyweho kwica umuririmbyi Ian Watkins, wahoze ari umuyobozi w’itsinda rya Lostprophets, wapfiriye muri gereza ya Wakefield ku wa Gatandatu.
Watkins wari warakatiwe igihano cy’imyaka 29 kubera ibyaha birimo gusambanya abana n’iby’ihohoterwa rikabije ku bana, yitabye Imana nyuma y’igitero muri iyo gereza. Abaregwa bombi bavuze amazina yabo n’amatariki y’amavuko gusa, nta ntacyaha bemeye cyangwa ngo bagikane, kandi biteganyijwe ko bazongera kuburana imbere y’urukiko rwa Leeds Crown Court ku wa Kabiri.

Watkins, wahoze ari umwe mu bahanzi bazwi cyane mu Bwongereza, yari yarahamijwe ibyaha birimo gushaka gusambanya umwana w’imyaka 13, gusambanya abana, gukora cyangwa gutunga amashusho y’urukozasoni y’abana, ndetse no gutunga amashusho agaragaza igikorwa cy’urukozasoni ku nyamaswa. Umucamanza Royce yavuze ko urwo rubanza rwinjiye “mu rwego rushya rw’ubugome bukabije”.
Itsinda rya Lostprophets ryashinzwe mu 1997 i Pontypridd, rikaba ryaramamaye cyane mu Bwongereza hagati ya 2002 na 2010, rifite indirimbo 11 zakunzwe cyane n’alubumu imwe . Nyuma yo gufungwa kwa Watkins, abandi baririmbyi bagenzi be batangaje ko bababajwe kandi bashenguwe n’ibyo yakoze, bashimangira ko imitima yabo iri kumwe n’abahohotewe.

Gereza ya Wakefield, ifite umutekano ukomeye, icumbikiye abanyabyaha barenga 600, harimo bamwe bamamaye cyane mu Bwongereza kubera ibyaha bikomeye byo kwica no gusambanya abana. Raporo nshya yagaragaje ko urugomo muri gereza rwiyongereye kandi ibikoresho bimwe byangiritse, ibintu byongera impungenge ku mutekano w’aho.