in

Abagabo 2 bari basanzwe barinda imirima ya Kazungu basanzwe bapfuye ariko harakekwa icyabishe

Abagabo babiri batuye mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare barindaga imirima y’uzwi nka Kazungu basanzwe bapfuye.

Byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023, basamzwe aho bararaga bombi bashizemo umwuka.

Birakekwa ko bishwe n’imbabura kuko iruhande rw’imirambo yabo hasanzwe inkono iteretse ku mbabura.

Gusa hari abavuga ko bashobora kuba barozwe mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hasuzumwe neza icyabishe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntago byamutwaye igihe kinini! Miss Uwicyeza Pamela nyuma y’uko umugabo we The Ben avuye ku rubyiniro ari gusuka amarira ahise agenera ubutumwa Abarundi

Ndimbati uzi uko gufungirwa i Magererage bimera, ntiyemeranya n’abantu bamaze iminsi basabira ubutabera umubyinnyi Titi Brown