in ,

Abagabo 13 bahanganye mu irushanwa ryo gutoranya umubi kurusha abandi muri Zimbabwe (amafoto)

Mison Sere reacts, top, after winning the 2015 edition of the Mr Ugly competition, in Harare, Saturday, Nov. 21.2015. The competition was won by Mison Sere who controversially dethroned former Mr Ugly William Masvinu to scoop the top prize of $500 in a contest marked by allegations of cheating. Masvinu has had it relatively easy over the past 3 years when the contest struggled to draw more than 10 contestants. This year's competition attracted 35 contestants with organisers saying they were looking for people with natural ugliness. (AP Photo/Tsvangirayi Mukwazhi)

Abagabo 13 biyiziho kugira isura mbi kurusha abandi muri Zimbabwe bahatanye mu irushanwa ryo gushakisha umubi kurusha abandi mu birori bizaba ku itariki ya 25 Ugushyingo 2017.

Mu gihe benshi ku Isi usanga bahatanira kwegukana umwanya wa mbere mu bwiza, mu Mujyi wa Harare hagiye kubera irushanwa rya Mr Ugly Zimbabwe rizahuriza hamwe abagabo bo mu bice bitandukanye by’igihugu bafite isura mbi kurusha abandi.

Ikinyamakuru New Zimbabwe cyatangaje ko irushanwa ryo guhitamo umugabo mubi muri iki gihugu ryazanywemo impinduka muri uyu mwaka bitandukanye n’uko ryategurwaga mu gihe cyashize aho batoraga batitaye ku bumenyi n’imigirire y’abahatana.

Irushanwa rya Mr Ugly rimaze imyaka irindwi ribera muri Zimbabwe, ku nshuro ya mbere ryabereyeyo mu mwaka wa 2010. Mu bagabo bagiye batorwa nta n’umwe wanyuze abakurikiranaga iri rushanwa bashinja abaritegura kudakoresha ukuri gusa byabaye agahebuzo ubushize ubwo hatorwaga uwitwa Mison Sere uvugwaho kwihinduza isura.

Umugabo uzatorwa uyu mwaka muri Zimbabwe azahagararira iki gihugu mu irushanwa ry’ababi rizahuza abo ku Mugabane wa Afurika rizwi nka Mr Ugly Africa rizabera muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2018.

David Machowa uhagarariye ikigo gitegura irushanwa ry’umugabo mubi muri Zimbabwe yavuze ko mu gutoranya ukwiye ikamba uyu mwaka ngo bazareba no ku bumenyi bw’abahatana mu gihe mu gihe cyashize bitaga ku isura gusa.

Mison Sere watowe mu mpera z’Ugushyingo 2015 ashinja abategura iri rushanwa ko ryamwambuye ibyo yemerewe

Yongeyeho ati “Mbere twibandaga cyane ku isura n’uburyo umugabo yitwara imbere y’abantu ariko ubu ibintu byarahindutse, ubumenyi nabwo buzashingirwaho no kureba neza uko asanzwe yitwara mu muryango.”

Umugabo ufite isura mbi uzatorwa ngo azagenerwa amafaranga azamufasha kwiyitaho no kwiteza imbere ari nayo ntego abashyizeho irushanwa bari bihaye gusa mu myaka yashize nta bihembo byongerera ubushobozi uwatsindaga byatangwaga.

Aba ni bamwe mu bahataniye ikamba ry’umwaka wa 2016

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: muri Mexique habaye imyiyereko idasanzwe yo kwishushanya n’abapfuye (amafoto)

Iyumvire amagambo akomeye Neymar Jr yabwiye Cristiano Ronaldo mu muhango wo guhemba umukinnyi mwiza