in ,

Abafana b’ikipe ya Real Madrid bari gutakira ubuyobozi ngo birukane umukinnyi wabo ukomeye

Mu gihe kitanamaze n’ukwezi kumwe abafana b’ikipe ya Real Madrid bishimira igikombe cya Champions League,mu minsi mike gusa iyi kipe yaranzwe n’ibibazo by’abakinnyi aho twavuga ikibazo cya Cristiano Ronaldo utakibyumva kimwe n’iyi kipe ndetse na Pepe warangije kuva muri iyi kipe.

Ubu abafana b’iyi kipe nibo bafashe iya mbere basaba ko Gareth Bale yagurishwa akava i Madrid.Ikinyamakuru AS cyandikirwa i Madrid cyibinyujije ku rubuga rwabo cyakoze ikusanywa ry’abafana ba Real batagishaka Bale mw’ikipe yabo 45% bose bavuga ko uyu mugabo yazinga utwe.

Uyu mugabo aramutse agiye yaha umwanya amaraso mashya ikipe ya Real Madrid ishaka kwiteramo harimo Eden Hazard cyangwa se Kylian Mbappe wa AS Monaco.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: isomere ibintu bidasanzwe birimo kuvugwa ku mugore wa Donald Trump

Bikakubera by Marina