in ,

Abafana b’ikipe ya Manchester United bakoze igikorwa kitigeze kibaho mu mupira w’amaguru

Ntibisanzwe bimenyerewe ko abafana b’ikipe runaka bakora ibikorwa by’indashyikirwa kuburyo bitangarirwa ku ruhando mpuzamahanga, gusa abafana b’ikipe ya Manchester United nyuma yo guhabwa rugari mukuzajya bitorera umukinnyi wabo wabashimishije mu kwezi kuba kwatambutse, umukinnyi batoye yatunguye benshi bitewe nuko atari umukinnyi ubanza mu kibuga ariko iyo akigezemo akora ibintu bishimisha abafana be.

Mu gihembo ngarukakwezi cy’umukinnyi mwiza, abafana b’ikipe ya Manchester United bihitiyemo Anthony Martial umufaransa w’imyaka 21 nyuma yuko nta mukino numwe arabanzamo wa Champiyona ariko iyo yagiye asimbura akaba afite ibitego 3 byose. Bityo akaba yatorewe kuba umukinnyi w’ukwezi w’abafana. Ibi akaba arubwambere bibayeho mu mupira w’amaguru aho umukinnyi utabanza mu kibuga(Titulaire)atorwa nkumukinnyi mwiza w’ukwezi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore igikorwa cy’intangarugero Safi Madiba yashimwe n’abafana be

Oda Paccy ft. Urban Boyz – ORDER