Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Pius Mayanja, uzwi ku izina rya Pallaso, yahatiwe gukubura mu mihanda yo mu mujyi wa Masaka anasaba imbabazi abakunzi be nyuma yo gutinda kuza mu gitaramo cy’umuziki mu ijoro ryo ku wa mbere, 14 Gashyantare.
Nyuma yamasaha menshi bamutegereje abafana bariye karungu batangira kwivovota cyane ndetse ubwo yageraga ahagomba kubera igitaramo ahabwa ibihano n’abafana be.Nyuma yaje kugaragara akubura umuhanda ari kumwe n’abaririmbyi be nyuma y’uburakari bw’abafana be.
Nyuma y’ibyo, uyu muririmbyi yagiye kuri page ye ya Instagram asaba imbabazi:
Ati: “Ku bafana banjye bose i Masaka, ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima kuba nabakereje mu ijoro ryakeye. Ndumva impamvu mwabuze kwihangana kandi ibintu byagiye bivaho. Byari amakosa yanjye kandi rwose ndababaye. Nakubuye umuhanda muto hamwe n’inshuti zanjye mumujyi wa Masaka uyu munsi kugirango mbibutse ko ndi umuhungu wanyu kandi ko byose mbikesha mwe.Ndasabye mumbabarire”.