in

Abafana batandatu bitabye Imana kubera kwishimira intsinzi

Abafana 6 b’ikipe y’igihugu ya Guinea bitabye Imana mu gihe bishimiraga ko batsinze ikipe y’igihugu ya Gambia mu mikino y’igikombe cy’Afuruka cya 2023 iri kubera muri Cote d’Ivoire.

Nyuma yo gutsinda, abafana b’ikipe y’igihugu ya Guinea bahise bajya mu mihanda yo mu murwa mukuru Conakry kwishimira iyi intsinzi, bamwe bari ku mamoto, abandi bari mu modoka.

Ubwo ibi byabaga habaye impanuka imodoka ziragongana abafana 6 bahita bitaba Imana naho abandi benshi barakomereka.

Nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinea ryabitangarije BBC, ryemeje aya makuru ndetse rinasaba abafana kujya bitonda mu gihe bishimira intsinzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Rayon Sports yibarutse umwana bigoranye cyane

Gisagara habereye ubwicanyi biteye ubwoba