in

YEGOKOYEGOKO

Abafana b’andi makipe baremeza ko ikipe ya Apr Fc bayibiye (Videwo)

Abafana b’andi makipe batangaje ko peneliti yahawe ikipe ya Apr Fc iri gukina na Gorilla Fc ko atari peneliti.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, habaye imikino y’umunsi wa 13 muri shampiyona y’u Rwanda muri iyo mikino habayemo n’umukino wahuje ikipe ya Apr Fc na Gorilla Fc.

Uyu mukino waje kurangira Apr Fc itsinze ikipe ya Gorilla Fc igitego kimwe ku busa cyabonetse kuri penariti itavuzweho rumwe n’abafana.

Iyo ukurikiranye amashusho y’uko byagenze kugira ngo Apr Fc ihabwe penaliti, Jacques Tuyisenge yari afite umupira myugariro wa Gorilla yaserebetse amukozaho ikirenge ahita agwa hasi.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ayo mashusho ari nako bakomeza kugenda bibaza niba iyo penaliti yarigutangwa.

Abafana birengagije amarangamutima yabo bemeza ko iyo penaliti itari gutangwa, gusa hari n’abandi bemeje ko yari penariti.

Reba videwo yose y’uko byagenze

Ese wowe urabona iyo yari penariti?

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Christian NIYIGENA
Christian NIYIGENA
2 years ago

Abafana tugira amaranga mutima ahanini ashingira kumakipe dufana ariko mubyukuri iyo ni penality rwose

Jules
Jules
2 years ago

Iyi si penaliti kko kwanza Jack yari yamaze gutakaza umupira, icya kabiri ntabwo umudefanseri yigeze amukoraho yakuyeho ballon yonyine, gusa nyine Jack nk’umuntu umenyereye ikibuga yagize ubwenge bwinshi.

Abarebye kuri story ya instagram ya Bijoux bakubiswe n’itagira amazi bamubonye yarakaye

Umugabo yatunguye abantu ashyira umugore we utwite ku byapa (AMAFOTO)