Mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, APR FC na Rayon Sports zanganyije ubusa ku busa. Nubwo umukino wari urimo ishyaka, nta kipe yabashije kubona igitego. Rayon Sports ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 43, ikurikirwa na APR FC ifite amanota 41.
Mu kiruhuko cy’umukino, abafana bitabiriye irushanwa ryo guterana penaliti eshanu, aho Nyiragasazi ufana APR FC yatsinze Malayika ufana Rayon Sports, agatsindira amafaranga miliyoni 1 y’amanyarwanda.
Nyuma y’umukino, umutoza wa APR FC, Darko Nović, yatangaje ko Muhire Kevin ari we mukinnyi mwiza muri Shampiyona y’u Rwanda. Iyi mvugo ye yatunguye benshi, cyane cyane abakunzi ba APR FC, ariko yerekana impano n’ubuhanga bw’uyu mukinnyi wa Rayon Sports.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Darko Nović yagize ati: “Birashoboka ko numero 11 wabo, ntabwo nibuka izina rye (Kevin Muhire), ari we mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Shampiyona yacu (umupira ku kirenge).” Aya magambo yateje impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bamwe bayabonamo gushima ubuhanga bw’uyu mukinnyi, mu gihe abandi bibajije impamvu umutoza wa APR FC yashimagije umukinnyi w’ikipe bahanganye.