in

Abafana ba Rayon Sports bakutse umutima nyuma yo kumenya igihe Raphael Osaluwe agiye kongera kumara hanze y’ikibuga kubera imvune yagiriye ku mukino wa Kiyovu Sports

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Raphael Osaluwe Olise ashobora kongera kumara hanze y’ikibuga ibyumweru bikabakaba bine nyuma yo kugira indi mvune yo mu ivi.

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wabereye kuri Stade y’i Muhanga.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 31 Raphael Osaluwe Olise wa Rayon Sports yagize imvune bituma asimburwa na Kanamugire Roger.

Amakuru ahari ni uko Raphael Osaluwe Olise ashobora kongera kumara hanze y’ikibuga hafi ukwezi, ibi bikaba bije bikurikira ku kuba ari bwo yari akimara gukira imvune yari igiye kumara hafi amezi atatu.

Raphael Osaluwe Olise ntabwo azakina umukino wa APR FC uzaba ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, kuva yagurwa na Rayon Sports avuye muri Bugesera FC amaze kuvunika inshuro eshatu bica amarenga ko ashobora kuzahombera iyi kipe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umushabitsi Super Manager yatangije intambara y’amagambo kuri Bruce Melodie nyuma y’ibyo yamuvuzeho

Gasogi United yihumurije umwanya wa mbere, Rayon na Kiyovu zikina ububyara! Ibyaranze umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda