in

Abafana ba Rayon Sports bakoze igikorwa gikomeye bereka ubuyobozi ko ntabakinnyi bafite bahita bereka urukundo rudasanzwe uwa Vital’O FC nk’abamwifuza mu ikipe yabo

Abafana ba ya Rayon Sports bakoze igikorwa gikomeye bereka ubuyobozi ko ntabakinnyi bafite bahita bereka urukundo rudasanzwe uwa Vital’O FC nk’abamwifuza mu ikipe yabo

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burakomerewe cyane muri iyi minsi nyuma yo gutakaza Bigirimana Abedi akajya muri Police FC kandi ari bo bari bumvikanye mbere.

Nyuma y’iki kintu abafana bikomeye cyane ubuyobozi ndetse binaviramo Uwayezu Jean Fidel Perezida wa Rayon Sports gutangaza ko ubwo uyu mwaka uzaba urangiye atazongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe.

Abafana ba Rayon Sports bongeye kwereka ubuyobozi ko abakinnyi bafite ari abakinnyi basanzwe nyuma y’umukino banganyijemo n’ikipe ya Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi ibitego 2-2. Abafana ba Rayon Sports baje guhamagara umukinnyi wa Vital’O witwa Irambona Kessy Jordan bamuha amafaranga nkuko basanzwe babikorera abakinnyi babo.

Uyu mukinnyi yari yazonze cyane abakinnyi ba Rayon Sports bisa nkaho abafana bamwishimiye mu buryo bukomeye kuko ubwo bamuhaga amafaranga bose bavugaga bati” Ni wowe, ni wowe ni wowe…” ubona ko bamwifuza mu ikipe yabo ari nako bamuha amafaranga atagira ingano.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura umunsi w’Igikundiro (Rayon Day). Uyu munsi uteganyijwe tariki 5 Kanama 2023, iminsi irimo kubarirwa ku ntoki kuko iminsi ibura ntigera kuri 7.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya ntawushimwa na bose: Danny Vumbi yakoze igikorwa cy’ubutwari bamwe baramushima abandi baramugaya kubera impamvu itavugwaho rumwe -IFOTO

Rayon Sports ntabwo yatuburiye Simba SC: Rutahizamu Rayon Sports yagurishije muri Simba yo muri Tanzania yatangiye kuyifasha kunyagira amakipe -AMAFOTO